GASABO: URUBANZA RW’UMUGABO UKURIKIRANYWEHO GUHAKANA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 RWASOMWE
GASABO: URUBANZA RW’UMUGABO UKURIKIRANYWEHO GUHAKANA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 RWASOMWE Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza ruregwamo umugabo w’imyaka 53 wahakanye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ubwo yari yicaranye n’abandi akavugira mu ruhame ko nta jenoside azi ahubwo ko abantu bose bapfuye. Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku mugoroba wo ku itariki ya 11 Mata 2026 mu Mudugudu wa Kayenzi, Akagari ka Cyugaro, Umurenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera ubwo uregwa yari yicaranye n’abandi mu kabari akavuga ko nta jenoside azi ahubwo ko abantu bose bapfuye. Ibyo akaba yarabivuze nyuma y’aho umwe mu bari aho mu kabari acuranze indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu iburanisha, uregwa yemeye icyaha akurikiranyweho agisabira imbabazi. Mu isomwa ry’urubanza Urukiko rwemeje ko: Ikirego rwashyikirijwe n’Ubushinjacyaha gifite ishingiro; Rwemeje ko uregwa ahamwa n’icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; Rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y'amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 FRW). Toll free: 3677 or 3935 24R3+MV8, KN 5 Rd, Kigali © 2026 Ubushinjacyaha Bukuru
How does this affect your business?
Get an AI analysis of this article grounded in your jurisdictions, practice areas, and any policy documents you've uploaded to Wansom.
